Uburezi

Ecole Primaire Saint-Stanislas Ruyenzi yizihije mutagatifu yisunze

Ni ibirori byabaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Kanama 2026, byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyatuwe na Musenyeri Hodari Jean de Dieu, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi.

Muri icyo gitambo cyaturiwe muri Kiliiya ya Paruwasi ya Ruyenzi, abanyeshuri barenga 60 biga muri iri shuri bahawe amasakaramentu y’ibanze.

Mu nyigisho ze, Musenyeri Hodari yasobanuye ko abo bana bahawe amasakaramentu ya Batisimu ubwo bavukiye muri Kristu ubwe ubaha iyo Batisimu.

Ati “Ni muri Kirisitu ubwe bahawe iyo Batisimu. Ibyo bimenyetso turabikeneye. Navuga ko iyo ibyo bimenyetso bya Batisimu bitaza kubaho ntitwari kujya tumuvuga, bikaba mu bitekerezo ariko noneho yadusigiye ibyo dushobora kureba aho dushobora gushyira ikiganza tuti koko Yezu ari kumwe natwe.”

Igisonga cy’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi yavuze ko kandi amasakaramentu abana bahawe, ubwo bazaba bageze mu myaka yigiye hejuru ari bwo bazabona akamaro kayo.

Ati “Hari ibyo mutumva uyu munsi, ariko muzabyumva umunsi umwe mu buryo burenze uko mubyumva ubu. Muzamenya ko koko mwahawe Yezu.”

Yasabye ababyeyi kutarambirwa kubwira abana ko Yezu abakunda.

Ati “Ntibikajye bituvuna rero kubwira abana nk’aba ko Yezu abakunda. Ababyeyi tujye tubwira abana bacu ko Yezu abakunda.

Mu busabane n’igitaramo byakurikiye igitambo cya Misa, Padiri Karangwa Evariste, Umuyobozi w’Ishuri rya Ecole Primaire Saint-Stanislas Ruyenzi yavuze ko mu myaka itandatu iri shuri rimaze dore ko ryashinzwe ku wa 6 Mutarama 2020, ubu rirererwamo abana 712, barimo 148 biga mu mashuri y’inshuke ndetse n’abandi 564 biga mu mashuri abanza.

Yasobanuye ko uburezi batanga baharanira ko umwana aba yuzuye mu mfuruka zose z’ubuzima kandi abe ukenewe muri sosiyete.

Ati “Kugira ngo umwana wacu abe ushoboye, hano iwacu turiga, tugasenga, tukaririmba, tukabyina, hano kandi turakora. Ibyo byose bifasha umwana kujya mbere no gukura wese, kandi ndabamenyesha ko tuzakomeza kubikomeraho igihe cyose.”

Akomeza agira ati “Uburezi burya si akazi, ni umuhamagaro n’ubutumwa.”

Padiri Karangwa yavuze ko bashimira abanyeshuri barererwa muri iryo shuri kuko ari bo batuma ririho, yashimiye ababyeyi n’abarezi bagira uruhare mu gutuma intego yo gutanga uburezi buhamye igerwaho.

Ati “Turabashimira mwe babyeyi mwera ko tuba mu mwanya wanyu.”

Yashimangiye ko abanyeshuri ba mbere ba Ecole Primaire Saint-Stanislas Ruyenzi bitegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye biteguye neza kandi bazatsinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *