Amakuru Uburezi

Birantega mu burezi bw’u Rwanda-Abanyeshuri 56% basoma ibintu batazi

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere, tariki 15 Kamena 2026, ubwo Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC yamurikaga ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe gupima urwego rw’imyigire n’imyigishiririze mu mashuri y’u Rwanda (LARS 2026).

Ubu bushakashatsi bukorwa buri myaka ibiri, butanga amakuru y’ingenzi azakomeza gufasha mu gushyiraho ingamba zo guteza imbere ireme ry’uburezi nk’inkingi ikomeye mu kubaka icyerekezo Igihugu cyihaye cyo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Kuri iyi nshuro bwakozwe muri Gicurasi 2025 n’Ikigo Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) n’abandi bafatanyabikorwa harebwa imyigire y’abanyeshuri bo mu mwaka wa gatatu n’uwa gatandatu w’amashuri abanza ndetse n’umwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye mu masomo y’ingenzi arimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Imibare na Siyansi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, Dr. Bernard Bahati, yagaragaje ko ubushobozi bw’abanyeshuri bwo gusoma no kumva ibyo basomye bukiri hasi.

Ati “Umwana wujuje ibipimo aba asoma amagambo 35 ku munota. 49% ni bo babashije gusoma amagambo 35 y’Ikinyarwanda gusubiza hejuru.”

Dr. Bahati Bernard yakomeje avuga ko hari imbogamizi z’uko abana mu ishuri bazi gusoma ibintu ariko batabasha gusobanura.

Yagize ati “Dufite ikibazo gikomeye cyane cy’uko abana basoma ariko wababaza ibyo basomye 44% gusa nibo bashobora kugusubiza neza ibyo basomye ko babyumvise. Murabona ko tugifite ikibazo ko abana basoma ariko kumva ibyo basoma turacyari hasi cyane.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *